Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Luwano Tosh [Uncle Austin] yatangaje ko intego yihaye yo gufasha abahanzi idashingiye cyane ku kugaragara nk’umuntu ubafasha, kuko ahura bwa mbere na Princess Priscillah [Scillah] na Queen Cha yabonye impano zabo yifuza gutanga umusanzu we kugirango ibibarimo bigere no ku bandi.
Uyu mugabo yatangaje ibi ubwo yaganirazaga urubyiruko n’abandi bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa Kane tariki 6 Gashyantare 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyanyuzemo abanyarwenya barimo Dr Hillary wo muri Uganda, ‘Umushumba’, ‘Pilate’ n’abandi.
Uncle Austin yibanze cyane ku rugendo rwe mu muziki no mu itangazamakuru, ariko yitsa cyane kuri Paji y’ubuzima bwe ishingiye cyane ku kuntu yagiye afasha abahanzi barimo abakomeye muri iki gihe, kandi akabikora binyuze ku bitangazamakuru binyuranye yagiye akorera.
Yavuze ko gufasha umuhanzi abikora kugirango abandi barebe impano ye nibayishima bamushyigikira. Yibuka ko yahuye bwa mbere na Princess Priscillah bahuriye kwa Producer Pastor P nyuma yo kumva ijwi rye aririmba.
Ati “Ninjiye muri studio, hari ku Cyumweru ngiye gukorera indirimbo kwa Pastor P. Numvise ari kuririmba ntaragera aho banyakirira (Reception), numvise ijwi ryiza. Ninjiye ndamubaza nti ni wowe uri kuririmba, arambwira ati ‘ni njye’. Naramubwiye nti wakongera ukaririmba, ati ‘ntakibazo’.”
Yavuze ko mu kanya nk’aho guhumbya, Princess Priscillah yongeye kumuririmbira anyurwa n’impano ye, bituma asaba Pastor P ko yabakorera indirimbo bahuriyemo.
Ati “Nahise mbwira Pastor P ni hari injyana y’indirimbo ‘Rehab’ ya Rihanna twashishuye, ngwino dukorane indirimbo, naramubwiye nti ayo nishyuye reka tuyakoremo indirimbo, nibwo twakoze ‘Mbabarira’ ya Priscillah’. Byari ubwa mbere mubona muri studio’. Yavuze ko yashyigikiye Priscillah ‘kugirango n’undi wese azumve nk’ibyo numvise.
Austin anavuga ko kumenya umuhanzikazi Queen Cha byaturutse ku gihe yamubonaga ari kuririmba afasha umuhanzi Kamichi usigaye abarizwa muri Amerika.
Icyo gihe avuga ko nawe yiteguraga kumurika Album ye yabereye muri Parking ya Petit Stade, kandi ko yanasabye Queen Cha kujya mu baririmbyi bamufashije ku rubyiniro.
Ati “Icyo gihe nibwo namubwiye nti uzi n’ibindi tuze gukorana indirimbo. Nibwo namujyanye muri ‘studio’ bwa mbere, nibwo twakoze ya ndirimbo ‘Inseko yawe’. Bwari ubwa mbere agiye muri studio.”
Uncle Austin avuga ko kwinjira mu muziki kwe gushingiye cyane mu kuba Mushiki we mukuru yararirimbaga muri korali, byatumye nawe akura yiyumvamo iyo mpano.
Yibuka ko ubwo yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, yigeze kuririmba ari hanze umwarimu wamwigishaga aramwumva, amusaba kuzajya muri korali yo ku ishuri.
Avuga ko yabaye muri iriya korali, kugeza ubwo ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, ndetse abasha no kwandikira indirimbo korali.
Uyu mugabo anavuga ko yakinnye filime, ndetse ko bitewe n’ijwi rye ubwo yari ageze mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye yatangiye gukora kuri Radio.
Uncle
Austin avuka mu muryango w’abana icyenda, ni umwana wa Kabiri. Asobanura ko
kuva atangiye akazi kuri Radio, yatangiye kwiyishyurira amafaranga y’ishuri,
byatumye umubyeyi we yita cyane ku bandi bana.
Uncle
Austin yatangaje ko amafaranga yari yishuye ngo akorerwe indirimbo, ari yo
yakoreshejwe mu gukora indirimbo ya mbere ya Scillah yitwa ‘Mbabarira’
Uncle Austin yavuze ko yamenye Queen Cha amubonye aririmbira Kamichi usigaye abarizwa muri Amerika
Uncle Austin yavuze ko gufasha abahanzi bishingiye ku ntego yihaye yo kugaragaza impano zabo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INSEKO YAWE’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MBABARIRA’
TANGA IGITECYEREZO